Ni iki abaturiye ishuri rya IPRC Gishari bamaze kuryungukiraho?

 

Gishari, 20 Gashyantare 2019: Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/2/2019 Abahinzi bo mu murenge wa Gishari bahawe amahugurwa ku kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa, kuhira imyaka no gukora ifumbire y’imborera (compost) hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Aya mahugurwa yatangiwe ku biro by’akagari ka Bwinsanga, mu murenge wa Gishari, mu karere ka Rwamagana. Aba baturage bakora umwuga w’ubuhinzi bateguriwe aya mahugurwa muri gahunda ndende ya IPRC Gishari yo kwagura ibikorwa bifitiye akamaro abaturiye iri shuri (Community Outreach Programme).

Abahinzi bahuguwe

Bamwe mu bahinzi bo mu kagari ka Bwinsanga bahuguwe

Muri iki gikorwa hibanzwe ku kwigisha abahinzi indwara zibasira ibihingwa n’ibyonnyi, kuhira imyaka hifashishijwe uburyo bwa kijyambere ndetse no gukora ifumbire y’imborera ituruka ku kubora kw’ibisigazwa by’ibinyabuzima byacagaguwe n’udukoko duto tutaboneshwa amaso.

 Hishamunda Severin

HISHAMUNDA Severin, umwarimu muri IPRC Gishari mu ishami ry’ubuhinzi asobanurira abahugurwa ibigomba kwitabwaho mu kunoza umwuga wabo

Mu rwego rwo kurwanya indwara, aba bahinzi basobanuriwe uburyo bukomatanyije bwo kurwanya indwara (Integrated Pest Management). Ubu buryo bwibanda ku guhinga imbuto nzima, guhingira igihe, gukoresha inyongeramusaruro neza, gukurikiza amabwiriza y’imihingire, gusura umurima wawe no gutera imiti ku gihe. Ibi iyo bikozwe neza biba ari uburyo bw’ifatizo mu kurwanya ibyonnyi.

Abahinzi kandi bahuguwe ku kuhira imyaka. Abitabiriye amahugurwa babwiwe ko ubuhinzi butagomba gukorwa igihe haguye imvura gusa. Eng. Mpambara M. Callixte, Uumwarimu muri IPRC Gishari wigisha amasomo ajyanye no kuhira yagize ati:“ ubuhinzi bukozwe bugendeye ku kugwa kw’imvura nk’isoko yonyine yo kobona amazi ibihingwa bikoresha kugira ngo bikure bugira ingaruka mbi ku musaruro kuko imvura ishobora kugwa cyangwa ntigwe ititaye ku kuba umuhinzi yarahinze cyangwa atarahinze . Ni ngombwa rero ko tumenya ibijyanye no kuhira kugirango twunganire amazi y’imvura twongera amazi mu murima kugirango twuzuze amazi igihingwa gikenera ngo gitange umusaruro mwiza.”. Aha uyu mwarimu yabakanguriye gushyira imbaraga mu kuhira.

DSC 0053

MPAMBARA M. Callixte (uri kuri mudasobwa) asobanura ibijyanye no kuhira imyaka

Twabibutsa ko ibi bikorwa bifitiye akamaro abaturiye iri shuri rya IPRC Gishari bizahoraho hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha kwiteza imbere.

 

NEW AND EVENTS

Our Address

Eastern Province, Rwamagana District,Gishari Sector

  • +250788329149

  • P.o.Box 60 Rwamagana

  • info@iprcgishari.rp.ac.rw

  • www.iprcgishari.rp.ac.rw

Search