Kwibuka25: Abanyeshuri ba IPRC Gishari barasabwa gukura isomo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Gishari: Kuri uyu wa 12 Mata 2019, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (IPRC Gishari) ryakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abakozi, abanyeshuri, abayobozi n’inshuti za IPRC Gishari zitabiriye iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) rwatangiriye kuri IPRC Gishari rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gishari ruherereye mu Murenge wa Gishari. Aha ku rwibutso rwa Gishari hashyizweho indabo ndetse hanunamirwa inzirakarengane zihashyinguye. Inzego zitandukanye zifatanyije n’umuryango mugari wa IPRC Gishari harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Kizito Habimana wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi Wngirije wa Polisi ku rwego rw’intara CSP Francis Muheto n’abandi.

urugendo1

 

Abanyeshuri, abakozi, abayobozi n'inshuti za IPRC Gishari mu rugendo rwo kwibuka 

 

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi wa IPRC Gishari SSP David Kabuye yashimiye abitabiriye iki gikorwa ndetse asaba by’umwihariko urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri ba IPRC Gishari gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanasabye uru rubyiruko guhindura ayo mateka rwita cyane cyane ku kuzuza inshingazo zarwo no kugira indangahaciro.

Mu butumwa bwe, Bwana Kizito Habimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abanyeshuri ba IPRC Gishari kumenya no gusesengura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha yagize ati:“Icyambere ni ukubanza kumenya amateka bakayasesengura bakamenya impamvu Jenosode yakorewe Abatutsi yabaye.”

Yavuze ko abanyeshuri bagomba kunga ubumwe bakirinda icyabatanya, bakamenya ko ari bo nkingi igihugu cyubakiyeho. Yavuze ko Jenoside yateguwe n’abantu bize, asaba abanyeshuri kwiga ariko bazi ko bagomba kuba igisubizo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iyi ni inshuro ya gatatu iri shuri rya IPRC Gishari riteguye iki gikorwa cyo kwibuka kuva ryashingwa muri 2013.

IPRC Gishari igira uruhare runini mu guteza imbere imiberereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi harimo kububakira inzu. Ubu hakaba hamaze kubakwa inzu ebyiri: imwe mu murenge wa Gishari indi mu murenge wa Munyiginya.

urugendo5

Uhereye ibumoso: CSP Francis Muheto, Umuyobozi wa Polisi Wungirije ku rwego rw'intara, Kizito Habimana, Umunyamabanga Nshingwabikirwa w'Intara y'Iburasirazuba, SSP David Kabuye, Umuyobozi Mukuru wa IPRC Gishari

urugendo4

 

SSP David Kabuye, Umuyobozi Mukuru wa IPRC Gishari na Dominique Ingabire, Umoyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri IPRC Gishari bashyira indabo ku rwibutso rwa Gishari

urugendo3

 Bwana Rushimisha Marc, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari asobanura amateka y'urwibutso

 

NEW AND EVENTS

Our Address

Eastern Province, Rwamagana District,Gishari Sector

  • +250788329149

  • P.o.Box 60 Rwamagana

  • info@iprcgishari.rp.ac.rw

  • www.iprcgishari.rp.ac.rw

Search